NSENGIMANA JEAN BOSCO

Hirya no Hino

Kugira Ubushyuhe bw'Imibonano-mpuzabitsina (des érections) ku Mugabo ni Agahoraho, Bikaba Ari Ikinyuranyo ku Bagore!

Posted on July 11, 2011 at 1:54 PM



Umubare munini w’abagabo bumva bashaka gukora imibonano mpuzabitsina kabone n’iyo baba bafite ubwoba, bananiwe cyangwa bahangayitse kuko igitsina cyabo kibibagiza kikababeshya ko batuje, ko nta n’ikibazo gihari.


Ibi ngo si ko bigenda ku bagore kuko bo baba bategereje kuruhuka no gushimishwa  berekwa ibyiza badasanzwe bazi n’abagabo babo cyangwa inshuti zabo.


Ururbuga www.topsante.com rudutangariza ko ari byiza kumenya iri tandukaniro kuko hari ababifata kimwe bikaba byatuma batamenya kwitwara neza mu mibonano mpuzabitsina.

      

Kugira ubwo bushyuhe birasanzwe nk’uko rimwe na rimwe biza bitunguranye ndetse bitanagira aho bihuriye no gutekereza ku bitsina.


Aha abagore benshi bemera ko ari ubushobozi bw’abagabo bityo bikaba byabatera kwiyumva nk’ibikoresho by’abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina igihe cyose batabyisabiye.


Abagore rero ngo gushimishwa n’uko abagabo babo bameze neza ntibabyiyumvisha, ni na yo mpamvu bakunze kugabanya umuvuduko w’umushyuhe udashira w’abagabo babo.


Kuruhuka umaze kunywa icyayi cya mugitondo ngo na byo biri mu bituma ubushake bwiyongera kuko haba hari ingufu (energies caloriques) ziyongera ndetse bikagabanya n’umunaniro.


Ikindi kintu gishobora gutuma bwa bushake bwiyongera ni ukuryama ahantu hatuje kandi hahumura, ni naho abatereta benshi bakunze guhitamo.


Gusomana na byo bituma ibyiyumvo bifunguka bikaba byakurizaho kugera ku gikorwa cya nyuma, cyane cyane iyo bikozwe byumvikanyweho.


Uretse gusomana no gukorakorana cyangwa se amagambo aryoshye kandi atuje na byo biri mu bizamura ubushake bikanatinza imibonano mpuzabitsina.

 


Categories: None

Post a Comment

Oops!

Oops, you forgot something.

Oops!

The words you entered did not match the given text. Please try again.

0 Comments

Menya niba koko agukunda cyangwa se ko ashaka ko mwinjirana mu rukundo


 

 

1. Kugushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza. Uyu muhungu ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose.


2. Kugusekera cyangwa kumwenyurana ibinezaneza igihe akubonye, Umuhungu ugukunda niyo yaba ababaye, iyo akubonye kubera ko uba uri umuntu w’agaciro imbere ye no mu buzima bwe, aba yumva agiye kugutura agahinda ke akaruhuka kuko aba yizeye ko umutwaro afite ugiye kuwumwakira. Ni kimwe n’iyo yishimye, ahora yumva ashaka kugusangiza ibyishimo bye bya buri munsi ndetse bya buri mwanya.


3. Kugucira bugufi yagukorera ikosa akagira ishyaka ryo kugusaba imbabazi vuba kandi aciye bugufi, n’igihe ari wowe kandi wamukoshereje, iyo umusabye imbabazi ubikuye ku mutima arakumva akaziguha kandi akakugira n’inama ku buryo wazajya wirinda amakosa.


4. Kuguha impano zisanzwe zidahanitse kandi n’igihe runaka kitateguwe, nta mpamvu aziguhereye, nta kintu kidasanzwe wabaye. Izi mpano si izihanitse kuko akantu kose uhawe n’uwo ukunda kandi nawe agukunda wumva ari impano.


5. Gukunda kukwitegereza. Umuhungu ugukunda uzasanga akunda kukureba, aguhozaho ijisho, akantu kose ukoze niyo waba uzi ko atakubonye uzisanga yakubonye kare kandi neza, niho nusitara gahoro cyane uzumva yakubwiye ngo komera, niwitsamura cyangwa ukajya kwitsamura bikanga azahita akubwira ngo urakire, nimuvugana utishimye utari wabimubwira uzumva ahise akubaza ngo umeze ute cyangwa ngo uravuga nk’utameze neza.


6. Kukwisanzuraho kugeza ubwo akubwira amateka y’ubuzima bwe atandukanye ndetse akihatira kukubaza amateka yawe yose, uzasanga ashaka kumenyana n’abo mu muryango wawe, amateka yawe ya kera. Ibyo uzamubwira waciyemo bibabaje uzajya wumva bimubabaje n’ubwo byashize azajya akwihanganisha kandi ubyumve ko abikuye ku mutima koko.


7. Kukwemera uko uri kose.Umuhungu wagukunze akagera n’igihe agusaba urukundo ni uko uba waramunyuze mu by’ukuri. Igihe rero muzamarana igihe kirekire mukundana agakomeza kukubwira ko umunyura, akwishimira kandi agakomeza kukubaha nk’uko byatangiye. Abakundana bemerana ingeso buri umwe afite iyo ntacyo zibangamiraho urukundo rwabo, ariko nabwo abakundana barafashanya mu buryo butandukanye harimo gutozanya imico myiza no kwigishanya kureka utugeso tumwe na tumwe tubangamira ubuzima bwa buri munsi bakatureka.

8. Kukugirira ishema. Umuhungu ugukunda aterwa ishema na we, niho uzabona igihe mugendana agufata akaboko, ari nk’umurinzi wawe. Iki ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi bikoreshwa igihe abakundana bari kugendana. Iyo umuhungu agukunda aba yumva yanabyereka buri wese ko mukundana, aba yumva nta banga ririmo ko mukundana.

9. Kukwifungurira. Umuhungu utagira icyo aguhisha ndetse n’amakosa ye. Yewe n’iyo yagukoreye amakosa wowe ntuhite uyabona we aragutanga akayakwibwirira kandi akayagusabira imbabazi.

10. Uritondere abahungu bafite akarimi karyoshye kandi gashyushye. Ntibyoroha kwirengagiza amagambo aryoheye amatwi ariko ayo magambo akenshi aba yuzuye uburyarya. Amagambo akenshi arabeshya niyo mpamvu ari byiza cyane kugendera ku bikorwa n’imyitwarire bigaragara. Hari abahungu batabarika bigarurira abakobwa bakoresheje utugambo turyoshye kandi mu mitima yabo bafite izindi nyungu bagendereye bashaka kugeraho zitandukaye n’urukundo rw’ukuri.