NSENGIMANA JEAN BOSCO

Hirya no Hino

Kuki gukorakoranaho mu gihe cy¬?imibonano mpuzabitsina ari ngombwa?

Posted on July 11, 2011 at 2:05 PM

Ugukorakoranaho(Caresses) bifite akamaro kanini. Byongera ibyishimo ku mubiri w’umugabo n’umugore, bikongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ubwabyo bishobora gutuma umugore agira ububobere nta kindi gikorwa cyabayeho.

Bimaze kugaragara ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa muntu. Muri iki gihe rero  ikorwa bitandukanye n’uburyo bwahozeho mu bihe byashize, aho umwe mu bashakanye bitewe n’ubushake bwinshi yatunguraga mugenzi we agahita amukoresha imibonano mpuzabitsina nta yindi nteguza.

Gusa ngo n’ubwo abantu babyaye hungu na kobwa, ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko kudategurana bigira ingaruka mbi ku mubiri, ku bwonko ndetse no mu mibanire y’abashakanye, ariko cyane cyane ku bagore.

Ibyiza by’iki gikorwa byasobanurwa mu nzego eshatu:

1. Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Muri iki gihe cy’imibonano mpuzabitsina ugukorakoranaho cyangwa karese (caresses) nk’uko benshi bakunze kubyita, bifite akamaro kanini cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Icya mbere ni uko byongera  ibyishimo ku mubiri w’umugabo ndetse n’uw’umugore mu gihe hari kuba kwiyongera k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Icya kabiri ni uko karese ubwazo zituma umugore agera ku rugero nyarwo rw’umunezero mu gihe iyo imibonano ibaye ihutiweho usanga umugabo arangiza imibonano mpuzabitsina umugore ari bwo we yumva akiyitangira.

Iki gikorwa cyo gukorakoranaho si ku bagore gusa gifite umumaro munini ahubwo no ku bagabo ngo ni ingenzi. Mu busanzwe abagabo usanga baba bakeneye kumva ibyishimo umwanya muremure mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ariko ngo ntibikunze kubakundira kuko usanga bitewe n’ubushake bwinshi bahita batangira igikorwa nyamukuru bigatuma banagisoza vuba nta byishimo birambye bagize ; bivuga ko hari inzego baba basimbutse. Abagore rero bakunda abagabo babo barabakorakora cyane kugira ngo babahe umunezero mwinshi nk’uwo na bo babona.

Ese kuki hagira umwe mu bakora imibonano mpuzabitsina usimbuka  inzego zimwe na zimwe agahita agera mu ijuru rya karindwi (le septième ciel), kandi  mu by’ukuri bakagombye kugenda bazamuka urwego ku rundi.

Mu bikorwa, abashakashatsi bagaragaje ko iminwa n’intoki ari byo byiza mu gihe umugore n’umugabo bari ku rugero rumwe rw’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Akenshi icyo bombi bakora ni ugusomana akanya kanini ku munwa no ku mabere (umugabo n’umugore). Gukorakora rugongo n’udusabo tw’umugabo ntibabyibagirwa. Ikindi ni uko kubwirana utugambo twiza tw’urukundo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina  biri mu bizamura  ubushake n’ibyishimo (effet d'ascenseur).

Bitewe n’impamvu zitandukanye umugabo ashobora kurangiza vuba. Iki kibazo abagore baracyihanganira kuko kuri bo ngo umugabo  umukorakoye neza ari we afata nk’uwamuhaye ibyishimo nyabyo. Ngo abagore bafata karese nk’aho ari rwo rukundo ndetse n’icyubahiro cy’umubiri wabo .

2.Nyuma y’imibonano mpuzabitsina

Nyuma y’imibonano mpuzabitsina usanga abayikoze bakomeza gukorakoranaho umwe ashimira undi igikorwa kirangiye. Gusa ikibazo gikunze kubaho ni uko nyuma y’imibonano mpuzabitsina usanga abayikoranye bombi batayisoza bishimye ku rugero buri wese aba yifuza.kandi koko ntibyoroshye.

Mu bikorwa: Nta kindi hano cyakorwa uretse kumenya ko umugore atishimira imibonano mpuzabitsina ihutiweho (une stimulation trop directe est vraiment désagréable chez les femmes). Naho abagabo bo bishimira cyane amagambo meza no kubashima haba ku mubiri wabo ndetse no ku gikorwa cyabo.

3. Gukorakorana bitanga ubushake bikongera n’umunezero

Ni gute umuntu yabaho nta karese? Uhereye mu ivuka, igihe umuntu aba akiri muto usanga akeneye karese z’umubyeyi we kugira ngo bumvikane (pour communiquer) ndetse kugira ngo yumve atekanye.

Ku bakundana rero usanga iki gikorwa cyo gukorakoranaho ari ingenzi kuko buri wese atanga kandi akanakira ibyishimo bikwiriye.

Mu gihe umwe azi umubiri w’undi neza bituma abasha kumuha ibyishimo by’ingenzi.  Ni ngombwa rero ko abakundana babwirana ibice by’umubiri wabo byumva cyane kurusha ibindi. Ku bantu bize ibya siyansi (science) bo bavuga ko karese zituma umubiri wibyaramo ibintu karemano bifite umumaro wo kugabanya uburibwe no kumva umuntu amerewe neza cyane (les endorphines) ndetse n’ibindi bituma umutima utera ku rugero rwiza (l'ocytocine).

Mu yandi magambo, gukorakoranaho cyangwa se karese bitanga ibyishimo byinshi. Byaba ikibazo rero hagize ubyibuza!


Categories: None

Post a Comment

Oops!

Oops, you forgot something.

Oops!

The words you entered did not match the given text. Please try again.

0 Comments

Menya niba koko agukunda cyangwa se ko ashaka ko mwinjirana mu rukundo


 

 

1. Kugushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza. Uyu muhungu ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose.


2. Kugusekera cyangwa kumwenyurana ibinezaneza igihe akubonye, Umuhungu ugukunda niyo yaba ababaye, iyo akubonye kubera ko uba uri umuntu w’agaciro imbere ye no mu buzima bwe, aba yumva agiye kugutura agahinda ke akaruhuka kuko aba yizeye ko umutwaro afite ugiye kuwumwakira. Ni kimwe n’iyo yishimye, ahora yumva ashaka kugusangiza ibyishimo bye bya buri munsi ndetse bya buri mwanya.


3. Kugucira bugufi yagukorera ikosa akagira ishyaka ryo kugusaba imbabazi vuba kandi aciye bugufi, n’igihe ari wowe kandi wamukoshereje, iyo umusabye imbabazi ubikuye ku mutima arakumva akaziguha kandi akakugira n’inama ku buryo wazajya wirinda amakosa.


4. Kuguha impano zisanzwe zidahanitse kandi n’igihe runaka kitateguwe, nta mpamvu aziguhereye, nta kintu kidasanzwe wabaye. Izi mpano si izihanitse kuko akantu kose uhawe n’uwo ukunda kandi nawe agukunda wumva ari impano.


5. Gukunda kukwitegereza. Umuhungu ugukunda uzasanga akunda kukureba, aguhozaho ijisho, akantu kose ukoze niyo waba uzi ko atakubonye uzisanga yakubonye kare kandi neza, niho nusitara gahoro cyane uzumva yakubwiye ngo komera, niwitsamura cyangwa ukajya kwitsamura bikanga azahita akubwira ngo urakire, nimuvugana utishimye utari wabimubwira uzumva ahise akubaza ngo umeze ute cyangwa ngo uravuga nk’utameze neza.


6. Kukwisanzuraho kugeza ubwo akubwira amateka y’ubuzima bwe atandukanye ndetse akihatira kukubaza amateka yawe yose, uzasanga ashaka kumenyana n’abo mu muryango wawe, amateka yawe ya kera. Ibyo uzamubwira waciyemo bibabaje uzajya wumva bimubabaje n’ubwo byashize azajya akwihanganisha kandi ubyumve ko abikuye ku mutima koko.


7. Kukwemera uko uri kose.Umuhungu wagukunze akagera n’igihe agusaba urukundo ni uko uba waramunyuze mu by’ukuri. Igihe rero muzamarana igihe kirekire mukundana agakomeza kukubwira ko umunyura, akwishimira kandi agakomeza kukubaha nk’uko byatangiye. Abakundana bemerana ingeso buri umwe afite iyo ntacyo zibangamiraho urukundo rwabo, ariko nabwo abakundana barafashanya mu buryo butandukanye harimo gutozanya imico myiza no kwigishanya kureka utugeso tumwe na tumwe tubangamira ubuzima bwa buri munsi bakatureka.

8. Kukugirira ishema. Umuhungu ugukunda aterwa ishema na we, niho uzabona igihe mugendana agufata akaboko, ari nk’umurinzi wawe. Iki ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi bikoreshwa igihe abakundana bari kugendana. Iyo umuhungu agukunda aba yumva yanabyereka buri wese ko mukundana, aba yumva nta banga ririmo ko mukundana.

9. Kukwifungurira. Umuhungu utagira icyo aguhisha ndetse n’amakosa ye. Yewe n’iyo yagukoreye amakosa wowe ntuhite uyabona we aragutanga akayakwibwirira kandi akayagusabira imbabazi.

10. Uritondere abahungu bafite akarimi karyoshye kandi gashyushye. Ntibyoroha kwirengagiza amagambo aryoheye amatwi ariko ayo magambo akenshi aba yuzuye uburyarya. Amagambo akenshi arabeshya niyo mpamvu ari byiza cyane kugendera ku bikorwa n’imyitwarire bigaragara. Hari abahungu batabarika bigarurira abakobwa bakoresheje utugambo turyoshye kandi mu mitima yabo bafite izindi nyungu bagendereye bashaka kugeraho zitandukaye n’urukundo rw’ukuri.