NSENGIMANA JEAN BOSCO

Hirya no Hino

Uburyo 7 bwo Kwirinda Umunaniro

Posted on July 21, 2011 at 12:06 PM

Akazi kenshi, intonganya zo mu ngo, indyo nkene, ubusinzi ndetse no kunywa itabi ni bimwe mu bishobora gutera indwara y’umunaniro. Iyi ndwara imaze kugaragara ko ari mwe mu zibasiye abantu benshi muri iki gihe kandi uwo yibasiye ngo bishobora kumugabanyiriza amahirwe yo kuramba ku isi.

Mu rwego rwo kwirinda no kurwanya ingaruka mbi zishobora guturuka ku munaniro, umuganga.com twabateguriye uburyo bugera kuri burindwi umuntu yakwirindamo iyi ndwara.

1. Kugerageza gukora buri kintu mu mwanya wacyo: Ibi wabigerageza wirinda icyo ari cyo cyose cyakurangaza mu gihe uri mu kazi. Muri ibyo, harimo nko kwitaba telefoni, gusoma no kohereza ubutumwa.

2. Koroshya ingengabihe yawe ya buri munsi: Aha icyo usabwa ni ugutegura ibyo ugomba gukora uhereye ku by’ingenzi kurusha ibindi. Ikindi, ugomba no guteganya umwanya w’ akaruhuko hagati y’igikorwa n’ikindi.

3. Gukora imyitozo ngororamubiri (sport): Ibi ntibisaba ubuhanga runaka muri sport kuko n’udukino tworoshye nko kwihishana, kugenda n’amaguru no kwidagadura byagufasha mu kwirinda iyi ndwara.

4. Kwiyubaka mu buzima: Ibi wabigerageza urya indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto, wirinda kunywa itabi ukananywa amazi meza aho kunywa ibinyamasukari. Kuri ibyo ukongeraho kuruhuka bihagije.

5. Gushaka ibintu biguhuza: Ibi ntibishatse kuvuga ko wakora akazi kenshi, ahubwo ni ukugerageza gukora ibintu bikwibagiza imvune wahozemo (akazi). Muri ibyo twavuga nko koga, gusoma udukuru dutandukanye no gukora imibonano mpuzabitsina irenze iminota itanu ku babyemerewe.

6. Kwitondera imicungire y’umutungo: Ibi wabikora wirinda imyenda/amadeni yo mu rwego rwo hejuru cyangwa se imikino igusaba amafaranga.

7. Kubyuka kare: Iyo ubyutse kare bikurinda gukererwa haba mu kazi cyangwa se mu ishuri. Jya ugerageza kwiha igihe cyo kwitegura buri kimwe cyose ugiye gukora. Ibi kandi bigufasha gukoresha igihe cyawe uko bikwiye. 


Categories: None

Post a Comment

Oops!

Oops, you forgot something.

Oops!

The words you entered did not match the given text. Please try again.

0 Comments

Menya niba koko agukunda cyangwa se ko ashaka ko mwinjirana mu rukundo


 

 

1. Kugushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza. Uyu muhungu ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose.


2. Kugusekera cyangwa kumwenyurana ibinezaneza igihe akubonye, Umuhungu ugukunda niyo yaba ababaye, iyo akubonye kubera ko uba uri umuntu w’agaciro imbere ye no mu buzima bwe, aba yumva agiye kugutura agahinda ke akaruhuka kuko aba yizeye ko umutwaro afite ugiye kuwumwakira. Ni kimwe n’iyo yishimye, ahora yumva ashaka kugusangiza ibyishimo bye bya buri munsi ndetse bya buri mwanya.


3. Kugucira bugufi yagukorera ikosa akagira ishyaka ryo kugusaba imbabazi vuba kandi aciye bugufi, n’igihe ari wowe kandi wamukoshereje, iyo umusabye imbabazi ubikuye ku mutima arakumva akaziguha kandi akakugira n’inama ku buryo wazajya wirinda amakosa.


4. Kuguha impano zisanzwe zidahanitse kandi n’igihe runaka kitateguwe, nta mpamvu aziguhereye, nta kintu kidasanzwe wabaye. Izi mpano si izihanitse kuko akantu kose uhawe n’uwo ukunda kandi nawe agukunda wumva ari impano.


5. Gukunda kukwitegereza. Umuhungu ugukunda uzasanga akunda kukureba, aguhozaho ijisho, akantu kose ukoze niyo waba uzi ko atakubonye uzisanga yakubonye kare kandi neza, niho nusitara gahoro cyane uzumva yakubwiye ngo komera, niwitsamura cyangwa ukajya kwitsamura bikanga azahita akubwira ngo urakire, nimuvugana utishimye utari wabimubwira uzumva ahise akubaza ngo umeze ute cyangwa ngo uravuga nk’utameze neza.


6. Kukwisanzuraho kugeza ubwo akubwira amateka y’ubuzima bwe atandukanye ndetse akihatira kukubaza amateka yawe yose, uzasanga ashaka kumenyana n’abo mu muryango wawe, amateka yawe ya kera. Ibyo uzamubwira waciyemo bibabaje uzajya wumva bimubabaje n’ubwo byashize azajya akwihanganisha kandi ubyumve ko abikuye ku mutima koko.


7. Kukwemera uko uri kose.Umuhungu wagukunze akagera n’igihe agusaba urukundo ni uko uba waramunyuze mu by’ukuri. Igihe rero muzamarana igihe kirekire mukundana agakomeza kukubwira ko umunyura, akwishimira kandi agakomeza kukubaha nk’uko byatangiye. Abakundana bemerana ingeso buri umwe afite iyo ntacyo zibangamiraho urukundo rwabo, ariko nabwo abakundana barafashanya mu buryo butandukanye harimo gutozanya imico myiza no kwigishanya kureka utugeso tumwe na tumwe tubangamira ubuzima bwa buri munsi bakatureka.

8. Kukugirira ishema. Umuhungu ugukunda aterwa ishema na we, niho uzabona igihe mugendana agufata akaboko, ari nk’umurinzi wawe. Iki ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi bikoreshwa igihe abakundana bari kugendana. Iyo umuhungu agukunda aba yumva yanabyereka buri wese ko mukundana, aba yumva nta banga ririmo ko mukundana.

9. Kukwifungurira. Umuhungu utagira icyo aguhisha ndetse n’amakosa ye. Yewe n’iyo yagukoreye amakosa wowe ntuhite uyabona we aragutanga akayakwibwirira kandi akayagusabira imbabazi.

10. Uritondere abahungu bafite akarimi karyoshye kandi gashyushye. Ntibyoroha kwirengagiza amagambo aryoheye amatwi ariko ayo magambo akenshi aba yuzuye uburyarya. Amagambo akenshi arabeshya niyo mpamvu ari byiza cyane kugendera ku bikorwa n’imyitwarire bigaragara. Hari abahungu batabarika bigarurira abakobwa bakoresheje utugambo turyoshye kandi mu mitima yabo bafite izindi nyungu bagendereye bashaka kugeraho zitandukaye n’urukundo rw’ukuri.