NSENGIMANA JEAN BOSCO

Hirya no Hino

Ibintu bishobora kugabanya ubushake bwo gutera akabariro ku bashakanye

Posted on August 11, 2011 at 1:45 PM

Ingo nyinshi usanga zisenywa n’uko umushyikirano w’umugabo n’umugore utagenda neza. Ibi bigakurura gucana inyuma, urwikekwe no gutandukana, bityo uburere bw’abana bukahazaharira. Hari ibintu byinshi bishobora gutambamira umushyikirano w’abashakanye. Twifashishije urubuga rwa internet: health.webmd.com, tukaba twagerageje kubakusanyiriza bimwe muri ibyo.

1. Ibibazo bitakemuwe: amakimbirane ndetse n’ibindi bibazo bivuka mu muryango ni bimwe mu bintu biza ku isonga mu kwangiza umushyikirano w’abashakanye. Ibi  bibazo bikaba bigira ingaruka ku bushake bwo gutera akabariro cyane cyane ku bagore. Ikiganiro ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango ni ingenzi mu mibanire myiza y’abashakanye.

 

2. Ibitotsi bikeya: kudasinzira bihagije k’umwe mu bashakanye bitewe n’uko  abyuka kare, aryama bitinze cyangwa bitewe n’ibindi bibazo byo mu mubiri, byangiza cyane ubushake bwo gutera akabariro kubera ko kubura ibitotsi bitera umunaniro mwinshi cyane bityo umugabo cyangwa umugore ntabashe kumva afite ubushake bwo gutera akabariro.

 

3. Urubyaro: ubusanzwe umuntu ashinga urugo kugira ngo abyare, ariko usanga nyuma yo kubyara wa mushyikirano abashakanye bagiraga utangira kugabanuka. Ibi bigaterwa n’uko abana babo bahora mu rugo basakuza cyangwa bakirana, maze ababyeyi bakabura ubwisanzure n’umwanya wo gutera akabariro.Ni byiza gushaka umwanya uhagije n’ahantu hatuje kugira ngo icyo gikorwa na cyo kigende neza.

 

4. Imiterere mibi (housing): iyo umwe mu bashakanye yiyumvamo ko ari mubi bimugabanyiriza ubushake bwo kuba yakwiyumva muri mugenzi we, bityo na cya gikorwa nyamukuru cy’abashakanye kikaba cyitakorwa uko bikwiye. Ni byiza rero guhora utaka uwo mwashakanye kugira ngo akomeze kwigirira icyizere imbere yawe.

 

5. Umubyibuho ukabije: umubyibuho ukabije wangiza cyane ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bitewe n’uko abantu babyibushye bibagora gukora neza icyo gikorwa. Ibyo kandi ngo birushaho gukabya iyo batiyumvamo icyizere ndetse ko nta munezero bashobora kugeza kuri bagenzi babo.

 

6. Kudafata umurego kw’igitsina cy’umugabo: iki kiba ari ikibazo gikomeye cyane  igihe umugabo adashobora gutera akabariro biturutse mu kuba igitsina cye kidafata umurego uko byakagombye, bityo bigatuma yiyumvamo ko ntacyo ashoboye, bikamukururira guhurwa iki gikorwa cyo gutera akabariro.

 

7. Testosterone nkeya: testosterone ni umusemburo ukorwa n’udusabo tw’intanga, ukaba ari wo ugenga imikorere y’imyanya myibarukiro y’umugabo. Ukugabanuka k’uyu musemburo kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. ibi bikunze kugaragara ku bantu bakuze kuko uno musemburo uba waragabanutse.

 

8. Kwiheba: ibi na byo byangiza ubushake bwo gutera urubariro bitewe n’uko umubira uba udatuje bitewe n’ibibazo umuntu aba afite.

 

9. Gucura: ngo kimwe cya kabiri cy’abagore baca ibyaro (bacura) batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’igabanuka ry’imwe mu misemburo ituma icyo gikorwa kigenda neza. Ibi bikagaragazwa no kubura ububobere mu gitsina ndetse no kubabara mu gihe cyo gutera urubariro.

 

10. Imiti imwe n’imwe: imiti umuntu afata mu gihe arwaye cyangwa kubera izindi mpamvu ishobora kumugabanyiriza ubushake bwo gutera urubariro.

 

Ni byiza ko abashakanye bamenya bimwe mu bintu bishobora guhungabanya ubusabane bwabo mu buriri kugira ngo babashe kubishakira umuti ndetse nibitabonerwa umuti babashe kubiganiraho kandi babyihanganire.

 


Categories: None

Post a Comment

Oops!

Oops, you forgot something.

Oops!

The words you entered did not match the given text. Please try again.

0 Comments

Menya niba koko agukunda cyangwa se ko ashaka ko mwinjirana mu rukundo


 

 

1. Kugushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza. Uyu muhungu ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose.


2. Kugusekera cyangwa kumwenyurana ibinezaneza igihe akubonye, Umuhungu ugukunda niyo yaba ababaye, iyo akubonye kubera ko uba uri umuntu w’agaciro imbere ye no mu buzima bwe, aba yumva agiye kugutura agahinda ke akaruhuka kuko aba yizeye ko umutwaro afite ugiye kuwumwakira. Ni kimwe n’iyo yishimye, ahora yumva ashaka kugusangiza ibyishimo bye bya buri munsi ndetse bya buri mwanya.


3. Kugucira bugufi yagukorera ikosa akagira ishyaka ryo kugusaba imbabazi vuba kandi aciye bugufi, n’igihe ari wowe kandi wamukoshereje, iyo umusabye imbabazi ubikuye ku mutima arakumva akaziguha kandi akakugira n’inama ku buryo wazajya wirinda amakosa.


4. Kuguha impano zisanzwe zidahanitse kandi n’igihe runaka kitateguwe, nta mpamvu aziguhereye, nta kintu kidasanzwe wabaye. Izi mpano si izihanitse kuko akantu kose uhawe n’uwo ukunda kandi nawe agukunda wumva ari impano.


5. Gukunda kukwitegereza. Umuhungu ugukunda uzasanga akunda kukureba, aguhozaho ijisho, akantu kose ukoze niyo waba uzi ko atakubonye uzisanga yakubonye kare kandi neza, niho nusitara gahoro cyane uzumva yakubwiye ngo komera, niwitsamura cyangwa ukajya kwitsamura bikanga azahita akubwira ngo urakire, nimuvugana utishimye utari wabimubwira uzumva ahise akubaza ngo umeze ute cyangwa ngo uravuga nk’utameze neza.


6. Kukwisanzuraho kugeza ubwo akubwira amateka y’ubuzima bwe atandukanye ndetse akihatira kukubaza amateka yawe yose, uzasanga ashaka kumenyana n’abo mu muryango wawe, amateka yawe ya kera. Ibyo uzamubwira waciyemo bibabaje uzajya wumva bimubabaje n’ubwo byashize azajya akwihanganisha kandi ubyumve ko abikuye ku mutima koko.


7. Kukwemera uko uri kose.Umuhungu wagukunze akagera n’igihe agusaba urukundo ni uko uba waramunyuze mu by’ukuri. Igihe rero muzamarana igihe kirekire mukundana agakomeza kukubwira ko umunyura, akwishimira kandi agakomeza kukubaha nk’uko byatangiye. Abakundana bemerana ingeso buri umwe afite iyo ntacyo zibangamiraho urukundo rwabo, ariko nabwo abakundana barafashanya mu buryo butandukanye harimo gutozanya imico myiza no kwigishanya kureka utugeso tumwe na tumwe tubangamira ubuzima bwa buri munsi bakatureka.

8. Kukugirira ishema. Umuhungu ugukunda aterwa ishema na we, niho uzabona igihe mugendana agufata akaboko, ari nk’umurinzi wawe. Iki ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi bikoreshwa igihe abakundana bari kugendana. Iyo umuhungu agukunda aba yumva yanabyereka buri wese ko mukundana, aba yumva nta banga ririmo ko mukundana.

9. Kukwifungurira. Umuhungu utagira icyo aguhisha ndetse n’amakosa ye. Yewe n’iyo yagukoreye amakosa wowe ntuhite uyabona we aragutanga akayakwibwirira kandi akayagusabira imbabazi.

10. Uritondere abahungu bafite akarimi karyoshye kandi gashyushye. Ntibyoroha kwirengagiza amagambo aryoheye amatwi ariko ayo magambo akenshi aba yuzuye uburyarya. Amagambo akenshi arabeshya niyo mpamvu ari byiza cyane kugendera ku bikorwa n’imyitwarire bigaragara. Hari abahungu batabarika bigarurira abakobwa bakoresheje utugambo turyoshye kandi mu mitima yabo bafite izindi nyungu bagendereye bashaka kugeraho zitandukaye n’urukundo rw’ukuri.